wex24news

bwohereje intwaro’ mu nzira y’isanzure

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko u Burusiya bwohereje icyogajuru cyitwa COSMOS 2576 nyamara abo mu rwego rw’ubutasi rwa Amerika bo bavuga ko ari intwaro yo kubufasha kuneka no kugaba ibitero ku bindi byogajuru.

Iki cyogajuru cyoherejwe giturutse ku kigo cya Plesetsk mu Burusiya, mu birometero 800 mu majyaruguru y’umujyi wa Moscow, kijya mu isanzure mu cyerekezo kirimo ibindi byogajuru bigera ku icyenda.

Umuvugizi w’ishami ry’ingabo za Amerika rishinzwe isanzure, yagaragaje ko iki cyogajuru cy’u Burusiya gishobora kuba intwaro yakwangiza ibindi byogajuru biri mu isanzure, avuga ko Cosmos 2576 iteye nk’ibindi byogajuru by’u Burusiya byoherejwe mu isanzure hagati ya 2019 na 2022, hafi y’ibya Amerika byifashishwa mu butasi.

Russian Deputy Foreign Minister Ryabkov speaks during a news conference in Moscow

Sergey Ryabkov Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya yagize ati” Ntabwo ntekereza ko tugomba gusubiza amakuru y’ibinyoma ya Washington. U Burusiya bukomeje kubahiriza amasezerano y’intwaro kirimbuzi ya NEW START Moscow yagiranye na Washington.”

Muri Gashyantare 2024, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko Moscow nta mugambi ifite wo kohereza intwaro kirimbuzi mu isanzure, ashimangira ko igihugu cye cyubatse ubushobozi mu by’isanzure nk’uko na Amerika yabigenje.

abasesenguzi mu by’isanzure babonye ko COSMOS 2576 iri kwerekeza ku cyitwa USA 314, gifite ubunini bwa bisi cyoherejwe mu 2021, kandi ngo gifite umuvuduko mwinshi.