wex24news

Israel yabonye abaturage bayo batwawe bunyago na Hamas

Igisirikare cya Israel, cyatangaje ko cyabonye indi mirambo y’Abanya-Israel batatu Hamas yari yarashimuse ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga ibitero kuri Israel.

IDF yatangaje ko iyo mirambo yayibonye ar’iy ’abaturage barimo uwitwaga Hanan Yablonka, Michel Nisenbaum na Orion Hernandez.

Ni imirambo yabonywe ikurikira indi iki gisirikare cyari cyabonye mu cyumweru gishize muri Gaza.

Abo bose bamaze gupfa bari mu bagera 252 Israel ivuga ko bashimuswe na Hamas ku wa 07 Ukwakira 2023 nyuma y’uko igitero cy’uyu mutwe cyishe abarenga 1200.

Hamas ikimara gutera Israel, iki gihugu cyahise gitangiza ibitero simusiga byo guhiga abarwanyi bose b’uyu mutwe aho baba baherereye, ku buryo kugeza uyu munsi Abanye-Gaza barenga ibihumbi 35 bamaze kuhasiga ubuzima.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ari inshingano z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose ngo “tubohoze abaturage bacu bashimuswe baba ari bazima cyangwa baba barishwe, ibyo nibyo turi gukora.”