wex24news

M23 yarahiriye gufata Kinshasa vuba

Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko ufite gahunda yo gufata Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Kinshasa, mu gihe cya vuba, ariko Igisirikare cy’iki gihugu cyo kikavuga ko kiri kwisubiza uduce twinshi cyari cyarambuwe n’uyu mutwe.

Igisirikare cya Congo, FARDC, kimaze iminsi kigaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, cyifashishije imbunda ziremereye, ibifaru ndetse n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25 cyaguze mu Burusiya.

Lieutenant Colonel Guillaume  Umuvugizi w’izi ngabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 22 Gicurasi yatangaje ko bafashe na Bweru, Bihambwe, Mema, Kaniro, Kavumu, Kasake, Kashovu na Bitonga.

Nyuma y’imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Radio Okapi izwiho kubogamira ku ruhande rwa Leta ya RDC, yatangaje ko FARDC yafashe imisozi y’ingenzi ya Numba, Kiluku n’agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Albert.

Colonel Nsabimana ushinzwe Igenamigambi muri M23 Yabwiye abaturage ati “Iriya ngoma mbi ya Félix Tshisekedi ntabwo turayihereza igihe. Tugiye kubashushubikana kugera i Kinshasa, tubakureho. Amafaranga yo kubaka imihanda, ayo kubaka ibitaro ni yo bari kugura intwaro ziremereye cyane. Bakagura drones, Sukhoi, ibikoresho bihambaye, binahenze ariko barakora ubusa. Iyo aba yaguraga n’izindi, tukazimarira rimwe.”

Uyu murwanyi yakomeje ati “Ntabwo wafata abajenosideri bakoze Jenoside iwabo mu Rwanda,ubahe imbunda, hanyuma wizere gutsinda. Nabonye aho barasa inka, zikagera aho zipfukama, inka ikarira. Ni bwo nabona inka iri gusaba imbabazi, narabibonye. Abo bantu ni abo kubana na bo? Murumva iyo politiki?”

cyakora nubwo FARDC yigamba kwigarurira ibice byinshi, abaturage bari mu bice ivuga ko yigaruriye nibo bafata iya mbere mu kuyibeshyuza, nk’uko byagenze Kibirizi aho abaturage bavuze ko nta ngabo za FARDC ziri mu duce batuyemo.