wex24news

Niger yatangiye kohereza peteroli mu mahanga

Niger yatangiye kohereza peteroli mu mahanga nyuma y’imyaka irindwi iri kubaka umuyoboro uzajya uyihuza n’icyambu cya Seme kiri muri Benin, cyane ko idakora ku nyanja.

Niger: first marketing of crude oil in January

Ni umuyoboro wahenze cyane kuko watwaye miliyari 5$, wuzura ku bufatanye bw’ibigo bikora muri uru rwego, birimo n’ibyo mu Bushinwa byagize uruhare mu kuwubaka.

Kugeza ubu Niger ishobora kohereza utugunguru ibihumbi 20 ku munsi, mu gihe uyu muyoboro ufite ubushobozi bwo kwakira utugunguru ibihumbi 90, uko iminsi ishira aho bushobora kuzarenga utugunguru ibihumbi 200 ku munsi.

Niger niramuka yongereye utugunguru yohereza mu mahanga, ibi bishobora kuzayifasha mu kubaka ubukungu burambye, byitezwe ko ubukungu bw’iki gihugu buziyongera cyane muri uyu mwaka, aho umusaruro mbumbe ushobora kurenga 11%.