wex24news

Perezida yajyanywe kwa muganga nyuma yaho akomerekeye mu masiganwa

 Petr Pavel Perezida wa Repubulika ya Czech yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugushwa na moto yari atwaye ari mu isiganwa arakomereka, nk’uko byemejwe n’abashinzwe itangazamakuru mu biro bye.

Image

Perezida Pavel w’imyaka 62, azwiho gukunda moto cyane. Muri iki gihe biravugwa ko afite moto yo mu bwoko bwa BMW R1200 GS. Ibiro bye byagize biti “ibikomere bye ntabwo bikabije, ariko hari hakenewe isuzumwa ryihuse”.

Perezida Pavel yikururira ibyago byo gukomereka. Umwaka ushize yasabye imbabazi mu ruhame nyuma yo gushinjwa ko bamubonye atwaye moto atambaye ingofero y’umutekano.

Petr Pavel yabaye Perezida wa Repubulika ya Czech kuva muri Werurwe 2023, Yigeze kuba mu ngabo za OTAN/NATO ku ipeti rya general.

Hashize iminsi mike agiye ku butegetsi, yagiye muri leta ya Bavaria Budage bw’abaturanyi ari kuri moto yanditse kuri X agira at”Izuba, umuyaga ku mugongo, mu ruzinduko rwo gushimangira umubano n’inshuti z’abanya Bavaria, reka tubikora mu buryo bwo guhuza ibishimishije n’iby’ingirakamaro.”

 Perezida wa Czech aheruka gukora impanuka muri Mata, ubwo yarashishaga imbunda bafatira hafi y’isura. Icyo gihe yakomeretse iruhande rw’ibitsike arimo kurashisha imbunda ifite akarebesho ari nako kamukomerekeje nk’uko ibiro bye byabitangaje icyo gihe.