wex24news

Umufundi yatanze kandidatire ku mwanya w’Umudepite

Mwubahamana Vicent Ferrire usanzwe ari umufundi yagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mwubahamana yagize ati “Mu buzima busanzwe nkora akazi k’igifundi. Ndikorera, nize ibijyanye no kubaka ariko ubu ndi kwiga amategeko. Mbaho mu buzima rusange bwo guhura n’abantu bakora imirimo yo kubaka n’abandi bakora imirimo itanditse idafite umurongo mugari w’amategeko agenga abayikoreramo.”

Yakomeje ati “Niyo mpamvu mu myumvire no mu nararibonye yanjye nasaze byazaba byiza kuri njyewe mpagaze mu Nteko ngafasha igihugu mu kubaka amategeko ahuye neza n’iyo miterere y’abo bantu baba muri urwo rwego, yaba abakora mu mirimo yo kubaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi bakora iyo mirimo idafite amasezerano ahamye.”

Yagaragaje ko afite icyizere cyo kuzahigika abandi akabona umwanya mu Nteko ishinga Amategeko agendeye ku cyizere yakuye mu baturage mu gihe yabaga ari gushaka imikono y’abashyigikira kandidatire ye.

NEC igaragaza ko abakandida bigenga yahaye impapuro zo gusinyisha abashyigikiye kandidatire zabo bagera kuri 41.