wex24news

umuhango wo gushyingura Perezida Ebrahim Raisi witabiriwe nabasaga miliyoni 3

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Mashhad, nyuma y’iminsi ine azize impanuka ya kajugujugu.

Mourners surround a truck carrying the coffins of Ebrahim Raisi and his companions who were killed in the crash

Umuhango wo guherekeza Perezida Raisi yerekana imbaga y’abantu yateraniye muri imwe mu mihanda minini y’umujyi w’Amajyaruguru y’Iburasirazuba mbere yo kumushyingura.

Abandi bantu barindwi bapfuye bazize impanuka ya Kajugujugu washyinguwe ku wa kane mu rusengero rwa Shah Abdol-Azim i Rey, mu Majyepfo y’umurwa mukuru wa Tehran.

Staff handle the coffin of late Iranian President Ebrahim Raisi during his burial ceremony in the holy shrine of Imam Reza in Mashhad, Iran, May 23, 2024. (Via Reuters)

Perezida w’agateganyo Mohammad Mokhber yitabiriye umuhango wo guherekeza uwari Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, imbaga y’abantu basaga miliyoni eshatu mu rwego rwo guha icyubahiro uwari Perezida w’igihugu cyabo.

Ku wa gatatu, abayobozi n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu by’inshuti za Iran ndetse n’abaturanyi bitabiriye umuhango harimo umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro muri Palesitine ushyigikiwe na Irani, Ismail Haniyeh, umunyamabanga mukuru wungirije w’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani, Naim Qassem, umuvugizi w’Abahouthi bo muri Yemeni, Mohammed Abdulsalam, n’umuyobozi w’ingabo muri Iraki, Faleh al-Fayad.

Mourners attend the funeral of Iranian President Ebrahim Raisi,

Ayatollah Ali Khamenei Umuyobozi w’ikirenga wa Iran niwe yayoboye amasengesho asabira abaguye muri iyi mpanuka, Muri uyu muhango  hagarutswe ku butwari bwe ndetse n’uko yari umuyobozi mwiza kandi uhamye wishmirwaga n’abo ayobora.

Impanuka yahitanye ubuzima bwa Perezida Raisi nabo bari kumwe mu ndege ya Kajugujugu yabaye tariki 20 Gicurasi 2024 abari bayirimo bose barapfa.