wex24news

yasabiwe igifungo cya burundu we asaba kugirwa umwere

Twagirayezu Wenceslas nyuma yo kugirwa umwere tariki ya 11 Mutarama 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ubujurire buhamya ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha buhamya ko Twagirayezu wari warahungiye muri Denmark yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Kiliziya ahantu hatandukanye harimo i Mudende, Kiliziya ya Busasamana na Komini Rouge.

Nyuma y’aho urukiko rumugize umwere, tariki ya 11 Mutarama Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya n’icyemezo cy’urukiko rukuru ndetse n’impamvu zashingiweho mu kugira umwere Twagirayezu Wenceslas. Ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo.”

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko urukiko rukuru rwirengagije ibimenyetso n’ubuhamya bishinja Twagirayezu, birimo inyandiko yemeza ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Mata 1994 yari mu Rwanda.

Twagirayezu, we yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko ubwo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, atabaga mu Rwanda. Yasabye urukiko rw’ubujurire gushyigikira icyemezo cy’urukiko rukuru, agakomeza kuba umwere.