wex24news

yitabiriye inama yasinze hitabazwa igipimo cya polisi

 Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya , yitabiriye inama ku Murenge ayigeramo akerewe ndetse yanasinze bigaragara, hitabazwa igipimo cya Polisi basanga afite hejuru ya 400%.

Biyujurije ibiro by'Umurenge bikazatuma bahabwa serivisi nziza

Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y’umutekano y’Umurenge, yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by’abaturage. Yitabiriwe n’abakuru b’Imidugudu, abayobozi b’Utugari, abakozi b’Umurenge bose n’izindi nzego zihagarariye abaturage.

Inama yari itangiye basanze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya adahari, abayobozi basaba ko abakuru b’Imidugudu be bajya kumuhamagara kuri telefone bakamenya aho aherereye, ubwo inama yendaga kurangira nibwo uyu muyobozi yahageze yasinze mu buryo bugaragara buri wese.

Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda izana igipimo gikoreshwa hapimwa abashoferi mu kureba ko batanyoye ibisindisha, bakimushyizeho basanga afite ibipimo biri hejuru ya 400%, Nyemazi John Bosco yavuze ko asanzwe yitwara nabi, yarihanangirijwe cyane kandi kenshi, hari n’amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese. Umuturage wagiye ku biro akamubura ahita avuga ko inzego z’ibanze twese dukora nabi,”

Nyemazi yakomeje asaba abandi bayobozi kwitwararika bakita ku nshingano zabo ngo kuko iyo umuyobozi akoze nabi byitirirwa inzego zose kandi ngo u Rwanda rwahisemo gutanga serivisi neza mu ngeri zose.