wex24news

 zigiye guhurira mu gitaramo cyo guhembura abantu

Korali Conerstone yo mu itorero ry’Ababatisita mu Rwanda Paruwasi ya Kigali yateguye igitaramo izanamurikamo umuzingo w’indirimbo wayo wa mbere itumira Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.

Igitaramo kizaba Ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 saa cyenda mu Ihema rinini rya Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu nta kiguzi cyashyizweho kugira ngo umuntu wese wifuza gutarama atazagira inkomyi y’ubushobozi.

Julien Dushimimana Umuyobozi wa Korali Conerstone yagize ati “Gushyira igitaramo ahantu hahenze ariko abantu bakazinjira nta kiguzi batanze ni ikintu Korali Conerstone yateguye kera ndetse, ubushobozi bwo kwishyura aho igitaramo kizabera n’ibindi bizakenerwa bikaba byaratanzwe n’abaririmbyi n’abafatanyabikorwa cyangwa abaterankunga ba Korali tutibagiwe kandi n’inkunga y’itorero UEBR Conerstone ibarizwamo. Ni ukugira ngo buri wese ukeneye guhembuka azabone uko yinjira”.

Korali Conerstone izaba imurika album yise ‘Nzaririmba’ iriho indirimbo esheshatu. Ku munsi w’igitaramo nibwo iyi album izamurikwa. Mu ndirimbo ziriho hamaze gusohoka eshatu izindi zose zizajya hanze uwo munsi.

Julien Dushimimana Yavuze ko bahisemo gutumira Gisubizo Ministries na Shalom Choir kuko ari zimwe muri korali zikunzwe kandi zikora ivugabutumwa zifata ku ngero zose.