wex24news

ategerejwe mu nama ya AfDB muri Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ategerejwe mu Nama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) iteganyijwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024 i Nairobi muri Kenya. 

Ni inama yibanda ku mavugurura akenewe mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku mugabane w’Afurika rahuriza hamwe Inteko Rusange ya 59 ya AfDB ndetse n’Inama ya 50 y’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Iterambre ry’Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Amavugurura  mu Miterere y’Urwego rw’Imari ku Isi.”

Iyo nama kandi iritabirwa n’abandi Bakuru b’Ibihugu n’abayobozi b’Ibigo mpuzamahanga, impuguke mu bukungu ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivile n’urwego rw’abikorera. 

Perezida Kagame yitezweho gutanga umusanzu we mu biganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi. Abakuru b’Ibihugu bandi bazitabira harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Thilombo, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na Perezida wa Ghana Nana Addo Akufo-Addo. 

Biteganyijwe ko ibiganiro bizatangwa bizagaruka ahanini kubakamaro ko kuvugurura urwego mpuzamahanga rw’imari nk’umusemburo w’impinduka zikenewe.