wex24news

byasinye amasezerano 19 arimo ay’ubufatanye mu mutekano n’ishoramari

Minisitiri w’Ububanyi w’u Rwanda yatangaje ko ibihugu by’u Rwanda na Mali bifite byinshi bihuriraho, harimo guharanira iterambere ridaheza kandi rishingiye ku bufatanye, bityo ko impande zombi zasinye amasezerano 19 agamije kugera kuri iyo ntego.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024, ihuje itsinda ry’Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Mali.

Dr. Vincent Biruta yatangaje ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n’amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

Yagaragaje ko amasezerano 19 yashyizweho umukono kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Abdoulaye Diop Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali yagize ati “Ubwo intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politike…twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y’ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.”

U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

Mu 2022 kandi Abayobozi b’ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.