wex24news

igisirikare cyamukatiye igifungo cya burundu

Mariusz Majewski ukomoka muri Pologne yakatiwe igifungo cya burundu, urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo kuneka no kwangiza ibikorwa bya gisirikare.

Majewski yatawe muri yombi muri Gashyantare 2024, ashinjwa kugirana umugambi n’amabandi y’umutwe witwaje intwaro wa Mobombo wo kujya afotora ibikorwa byawo.

RFI yabitangaje, nyina wabo wa Majewski yavuze ko umuhungu wabo yakundaga gusura no gutemberera muri RDC, agamije kwishimira ubuzima, akomeza avuka ko Majewski arengana, bityo ko guverinoma ya Pologne ikwiye guhaguruka, igafasha umuhungu wabo kuva muri gereza.

Kuva muri Gashyantare 2024, nta muntu wo muri guverinoma ya Pologne wakurikiranye iki kibazo, bitewe ahanini n’uko nta Ambasade y’iki gihugu muri RDC ihari.

Perezida wa Pologne  uherutse kuvugana na Félix Tshisekedi wa RDC ku murongo wa telefone, yijeje uyu muryango ko azawufasha mu minsi iri imbere kugira ngo Majewski afungurwe.