wex24news

imibare y’abahohoterwa i Karongi ikomeje kwiyongere

Dr. Mwumvaneza Mutagoma umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Mugonero yatangaje ko kuba imibare y’ihohoterwa izamuka bitaba bivuze ko ryiyongereye, ahubwo ari uko imyumvire yahindutse abahohoterwa bagatinyuka bakabasha kurivuga.

Dr. Mwumvaneza uyobora ibitaro bya Mugonero yagize ati “Imyumvire y’abaturage yarahindutse, aho batagiceceka ko bahohotewe, ariyo mpamvu imibare yazamutse, tukaba dushimira Ikigo cy’Ububiligi cy’Iterambere,Enabel, badufashije mu bikoresho yaduhaye, bakanatwubakira inyubako ya Isange One Stop Centre yakirirwamo abahohotewe, tutibagiwe n’amahugurwa y’abaganga babitaho.”

Yakomoje no ku mbogamizi zikigaragara mu gutanga amakuru ku ihohoterwa zirimo guhishirana, kuko akenshi usanga ihohoterwa rikorwa n’abo mu miryango ya hafi, bikabatera kubihisha.

Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Yagize ati “Badufashije muri byinshi birimo no kutwubakira inyubako yakirirwamo abakorewe ihohoterwa mu bitaro bya Mugonero, kuko kubera kutagira ahantu h’umwihariko bakirirwa bangaga kujya kwa muganga”.

Ishimwe Marceline, Umuforomokazi wita kubahohotewe muri Isange One stop Centre mu Bitaro bya Mugonero, yavuze ko bagifite imbogamizi ku bantu bahisha amakuru y’ihohoterwa baba bakorewe.

Muri ibi Bitaro bya Mugonero, imibare yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2020 abahohotewe bari 1443, 2021 bagera ku 1511, muri 2022 baba 1629 mu gihe muri 2023 babaye 2011.

Inyubako ya Isange One Stop Centre y’ibitaro bya Mugonero yatwaye miliyoni 14 Frw, hashyirwamo n’ibikoresho by’ibanze.