wex24news

Impamvu igitaramo cyagombaga kubera i Washington DC kitabaye

Byari byitezwe ko abahanzi bo muri Afurika barimo abo mu Rwanda batatu, The Ben, Li John na Ony X bagombaga gutaramira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 23-26 Gicurasi 2024, icyakora byarangiye iserukiramuco bari batumiwemo risubitswe bitunguranye.

Abahanzi barimo The Ben, Otile Brown, Diamond Platnumz, Innos B, Li John, Ony X, Nandy n’abandi byari byitezwe ko bitabira iserukiramuco ryiswe ‘Colours of The East Festival and Weekender’.

COTE the ben (Custom).jpg

Kuwa 23 Gicurasi 2024 ubwo iri Serukiramuco ryari kuba ritangira, The Ben yari i Kigali aho yari yitabiriye ibirori byo kumugira Brand Ambassador w’ikinyobwa ‘Fimbo’ cyengwa n’uruganda ‘NBG Ltd’.

COTE DIAMOND (Custom).jpg

Diamond Platnumz na we wari kwitabira iri serukiramuco amaze iminsi i Burayi mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye igezweho yitwa ‘Komasava’, yakoranye na Khalil Harrison na Chley.