wex24news

RDC yahawe inkunga y’ububiko bw’imirambo

Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahaye ibitaro by’igisirikare cy’iki gihugu bya Katindo biri i Goma, impano y’ububiko bw’imirambo (morgue).

iyi ‘morgue’ yatanzwe tariki ya 24 Gicurasi 2024 ikoze muri kontineri itageramo ubushyuhe. Ifite umwanya wo kubikamo imirambo igera kuri 50 nk’uko byasobanuye na Radio Okapi iterwa inkunga na MONUSCO.

Col. Dr Victor Muyumba Lubanga yatangaje ko byari bikeneye ububiko bw’imirambo nk’ubu bitewe n’ubwiyongere bw’abasirikare bapfira ku rugamba igisirikare cyabo kiri kurwana mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Dr Muyumba Yakomeje ati “Dufite byinshi twasaba ariko dushimiye MONUSCO ku bwo kudusubiza byihuse. Kubera ko hari hashize icyumweru tubandikiye, none mu gihe gito baduhaye ububiko bw’imirambo bushya.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare bya Goma bwatangaje ko hari umushinga wo kubaka ubundi bubiko bw’imirambo uzaterwa inkunga n’umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, Denise Nyakeru.