wex24news

Akora mu bukerarugendo yatanze kandidatire ku mwanya w’umudepite

Niyitanga Fiston ufite Ikigo gitanga Serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda, Uganda no muri Kenya cyitwa Fiston Tours yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite mu cyiciro cyihariye cy’urubyiruko.

Niyiyanga Fiston Yagize ati “Ni ibintu nahoze kuva kera ntekereza rero umunsi wari uyu ni yo mpamvu nje kugerageza.”

akomeza agira ati “Ntabwo nzava mu bukerarugendo, ariko kandi umuntu uburimo yagira n’izindi nshingano nkaba nagira umusanzu wanjye ntanga ku rubyiruko n’aka kazi kari ku ruhande ariko ntabibamo buri munsi.”

Mbona umusanzu wanjye hari ikintu kinini uzatanga kuko maze nk’imyaka ine mbitekereza. Nagiye mbana n’urubyiruko cyane kandi ndeba uburyo nshobora kurufasha tukaba twakihangira umurimo. 

Niyitanga yavuze ko nk’umuntu uri mu bukerarugendo nyuma yo kugera mu Nteko Ishinga amategeko yazaharanira ko butezwa imbere kirushaho, akazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku byakorwa ngo hashyirweho uburyo buhamye bwarushaho gutera imbere.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.