wex24news

Ikigo cyitezweho guhangana na ChatGPT cyagize agaciro ka miliyari 24$

 Ikigo XAI cy’ubwenge buhangano cy’umuherwe Elon Musk, cyabashije gukusanya inkunga ya miliyoni $6 mu bashoramari bizera ko kizatera imbere kandi kigatanga umusaruro ufatika, bituma agaciro kacyo kazamuka kagera kuri miliyoni 24$

The xAI logo is seen on a mobile device in this photo illustration on 13 July, 2023 in Warsaw, Poland. On Wednesday Elon Musk announced his new company xAI which he says has the goal to understand the true nature of the universe. (Photo by Jaap Arriens/NurPhoto via Getty Images)

Aba bashoramari bashoye akayabo muri iki kigo, bavuze ko bafite icyizere ko kizatanga akazi gakomeye mu ihangana kirimo n’ibindi bigo birimo n’icya OpenAI cyakoze ChatGPT.

Musk yavuze ko aya mafaranga yatanzwe n’abashoramari barimo Ikigo cya Andreessen Horowitz n’icya Sequoia Capital, gisanzwe kimenyerewe mu byo gushora imari mu bindi bigo.

For representation purposes only. (AFP)

Agaciro ka xAI kari miliyoni $18 Mbere y’iyi nkuga. Musk yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu kugeza ibyakorewe muri iki kigo bya mbere ku isoko, kongera ibikorwaremezo bigezweho, no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi n’iby’iterambere rya tekinoloji y’ahazaza.