wex24news

Impamvu yasubikwa ryo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 150

Usanase Bahavu Jannet yatangaje ko yasubitse gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri yafashije gutangira urugendo rwa Sinema, nyuma y’ukwezi kwari gushize abitangaje.

Ndayirukiye Fleury umugabo wa Bahavu yavuze ko bafashe iki cyemezo biturutse ku kuba itariki yari yatangaje bazatangiraho impamyabumenyi yarahuriranye n’ibihe byo kwiyamamaza kw’Abakandida ku Mwanya wa Perezida wa Repubukika no ku ba Depite.

Bahavu avuga ko yahisemo aba banyeshuri ashingiye cyane ku kwigisha ‘abafite inyota yo kwinjira muri Cinema’ ariko kandi yabikoze mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu we kuri filime Nyarwanda’.

Hateganyijwe ko abanyeshuri bahize abandi bazahabwa ibihembo bashimirwa gukoresha neza ubumenyi bahawe bagakora filime z’abo bwite.

Bahavu ati “Ni mu rwego rwo gutera ishyaka n’abandi banyeshuri kugirango baboneke, ubumenyi twabahaye bakwiye no kuzabwifashisha mu gihe kiri imbere.”

Bamwe mu banyeshuri binjiye muri Cinema babifashijwemo na Bahavu batangiye kwikorera filime z’abo bwite