Mu gihe habura iminsi 11 ngo habe isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon, abagera ku 5575 bamaze kwiyandikisha ngo bazaryitabire mu byiciro bitandukanye.
Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, iheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ryatangaje ko mu gihe habura iminsi 11 gusa ngo irushanwa ribe, hamaze kwiyandikisha abantu 5575.
Harimo Abanyarwanda 2984 barimo 1201 muri Half Marathon na 514 muri Full Marathon mu gihe abazazitabira muri Run for Peace ari 1269.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace y’ibilometero 10.
Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa kun rubuga rwaryo, Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.