wex24news

Taiwan igiye guhabwa intwaro zikomeye

 Michael McCaul Umudepite uyoboye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Taiwan igiye guhabwa intwaro zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’Abanyamerika zigezweho ugereranyije n’iza Ukraine.

Michael McCaul and Lai Ching-te, who is wearing a black cowboy hat, pose for a photo in a richly appointed presidential office.

McCaul yatangaje ko izi ntwaro zigiye kuza kuri iki kirwa, mu gihe u Bushinwa bwo bwihanangirije Abanyamerika ko ingaruka zizava muri uku gutanga intwaro Amerika izazirengera.

Taiwan yabanje kwinubira gutinda k’ubu bufasha bw’Igisirikare cyayemereye intwaro ubwo bari mu nama na Perezida w’iki gihugu Lai Ching-te umaze igihe gito agiye ku butegetsi.

Umunyamategeko McCaul yongeyeho ati “Nashyizeho igitutu gihoraho ku bashoramari ndetse n’ubuyobozi kugira ngo izo ntwaro zisohoke vuba bishoboka, Amerika ifite ibibazo bijyanye no gutegura igisirikare, hari zimwe mu ntwaro zemerewe Taiwan mu 2020 ziratinda.”

Yamaganiye kure kandi umugambi w’u Bushinwa wo kohereza ubwato n’indege by’intambara bikagota iki kirwa, benshi bagakeka ko ari imyitozo y’uburyo u Bushinwa buzabigenza igihe bwaramuka bufashe icyemezo cyo kwigarurira Taiwan.