wex24news

Umuforomo yatanze kandidatire ku mwanya w’abadepiteUmuforomo

Muhorakeye Nicole Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye kandidatire ya Tuyizere Donatha usanzwe ari umuforomo wo mu Karere ka Rubavu.

Tuyizere umaze imyaka icyenda ari umuforomo muri Clinic Saint Immaculée iherereye mu Murenge wa Nyundo ahazwi nka Mahoko, yavuze ko yizeye gutorwa akazafasha abaturage kubabera ijwi nk’uko bikwiye.

Tuyizere yagize ati “Mu buzima busanzwe hari ubwo wiyumvamo impano ukumva ko byanze bikunze uzabigeraho. Kuba intumwa ya rubanda numva ari impano yanjye. Abaturage barambwiye ngo abadepite turabatora tukabaheruka ubwo, ibyo babimbwiraga basa n’abancunaguza, njyewe rero nkunda gutega abantu amatwi n’ikibazo nkakigira icyanjye nagerageza kubasura ku buryo mu buryo bwose bwashoboka twashaka igisubizo.”

Ibyo ngo nibyo byamuhaye icyizere cy’uko aramutse afite inshingano zo kuvugira abaturage yazikora neza cyane.