wex24news

yaganiriye n’ ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Loni

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt.

 Jean Todt yifatanyije na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore mu gikorwa cyo gutangiza ikoreshwa rya casques zigezweho ku bamotari bose, zifite ubuziranenge bwisumbuye ugereranyije n’izari zisanzweho.

Mu gutangiza ikoreshwa ry’izi casques nshya, Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi casques, ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.

Magingo aya mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari barenga ibihumbi 20 mu gihe mu tundi turere 27 dusigaye habarurwa abamotari barenga ibihumbi 15.