wex24news

yagiriwe inama yo gutumira Abatalibani no kubakuriraho ibihano

Guverinoma y’u Burusiya yatumiye Abatalibani bayobora Afghanistan mu nama mpuzamahanga y’ubukungu izabera mu mujyi wa St Petersburg kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Kamena 2024.

Ni icyemezo cyaturutse ku nama Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Ubutabera z’u Burusiya zagiriye Perezida Vladimir Putin nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya.

Afghanistan

Umutwe w’Abatalibani washinzwe mu 1994, kuva mu 1996 kugeza mu 2001 ugenzura igice kinini cya Afghanistan, kuva Abatalibani bafata ubutegetsi bwa Afghanistan muri Kanama 2021, u Burusiya bwakomeje kubaka buhoro buhoro umubano n’uyu mutwe w’abayoboke ba Isilamu nubwo ukiri ku rutonde rw’iyafatiwe ibihano n’u Burusiya kuko buwushinja gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Inama y’ubukungu ya St Petersburg yari isanzwe itumirwamo abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo mu burengerazuba bw’Isi barimo abayobozi b’amabanki baturukaga i Londres na New York ariko ntibongeye kuyitabira bitewe n’umwuka mubi watutumbye ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022.