wex24news

yasezerewe ku mukino wa mbere w’ ijonjora

Bwa mbere mu mateka ye mu Irushanwa rya French Open ryamamaye nka Roland-Garros, Rafael Nadal yasezerewe mu ijonjora rya mbere nyuma yo gutsindwa na Alexander Zverev 6-3 7-6(5) 6-3.

Rafael Nadal

 Abafana b’i Paris basigaye bibaza niba Nadal wegukanye Roland-Garros inshuro 14 ashobora kuzongera kugaruka muri iri rushanwa yayoboye mu myaka 20 ishize.

Nadal umaze gutwara amarushanwa 22 akomeye ku Isi ndetse akaba yaratwaye Roland-Garros ya mbere mu 2005 n’iya nyuma mu 2022 mbere yo kuvunika mu kibero, nyuma yo gusubira muri iri rushanwa atakinnye mu 2023, ndetse ntiyemeze niba ari ryo rya nyuma akinnye mbere yo guhura na Zverev, Nadal yerekanye urwego ruri hejuru ku kibuga cya Philippe Chatrier ariko ku myaka ye 37 arananirwa.

Spain's Rafael Nadal waves as he leaves the court after losing against Germany's Alexander Zverev during their first round match of the French Open tennis tournament at the Roland Garros stadium in Paris, Monday, May 27, 2024. (AP Photo/Jean-Francois Badias)

Rafael Nadal yagize ati “Ntabwo nzi neza 100% niba ari inshuro ya nyuma ariko nishimiye abafana hano mu cyumweru cy’imyiteguro n’uyu munsi. Ibyiyumviro byanjye uyu munsi biragoye kubisobanura n’amagambo, ariko ntibisanzwe kumva urukundo rwo mu gace nkunda kurusha utundi.”

Yakomeje agira ati “Nishimira gukina cyane no gukora ingendo hamwe n’umuryango. Umubiri umeze neza ugereranyije no mu mezi abiri ashize.”

Ni umukino wa kane Rafael Nadal yatsinzwe mu mikino 116 amaze gukina muri iri rushanwa ribera mu Bufaransa.

Gutsinda uyu mukino byatumye Zverev aba umukinnyi wa gatatu utsinze Nadal muri Roland Garros nyuma ya Novak Djokovic na Robin Soderling.