wex24news

yasezereye abakinnyi bayo batatu

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Frank Spittler Torsten, yatangiye kugabanya abakinnyi afite mu mwiherero aho yahereye kuri batatu barimo babiri ba Gorilla FC ndetse n’Umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.

The New Times

Amavubi amaze iminsi umunani atangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi head coach Torsten Frank Spittler gives instructions during a training session. Courtesy

Umutoza Frank Spittler yasezereye Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience wa Bugesera FC.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe. U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.