wex24news

babonye Minisitiri w’Intebe mushya

Akanama kayoboye ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haiti kagize Dr Garry Conille, Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu, umwanya yaherukagaho mu 2012.

Garry Conille, Haiti PM, Prime Minister

 Dr. Garry Conille yigeze kuba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Michel Martelly, icyakora aza kwegura kuri uwo mwanya muri Gicurasi 2012.

Kuri iyi nshuro Perezida w’aka kanama hayoboye Haiti witwa Edgard Leblanc Fils ku wa 28 Gicurasi 2024 yavuze ko Dr Conille yashyizwe kuri uyu mwanya nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida basabaga uyu mwanya, akaba ari we utoranywa.

Dr. Garry Conille yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF mu bice bya Amérique Latine na Caraïbes. akaba ashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Ariel Henry wakuweho n’aya mabandi mu mezi ashize.