wex24news

bahatanye mu bihembo bitangirwa muri Afurika y’Epfo

Ibihembo mpuzamahanga bya Shinning Stars Africa bitangwa buri mwaka, muri South Africa. Kuri iyi nshuro, AbanyaRwanda bongeye kuba mu bahatanye. Umwaka wa 2023 nabwo hari abari babihatanyemo, gusa ntibabashije kwitwara neza.

Mu byiciro bihataniwe n’abanyarwanda harimo icya filime y’uruhererekane nziza [Best Star TV Series of the Year], The Bishop’s Family ikaba ariyo yatoranijwe.

Iyi filime ihatanye n’izirimo Fungulanga yo muri Tanzania na Mpali yo muri Zambia.

Irakoze Ariane Vanessa ahatanye mu cyiciro cy’abakinnyi beza ba filime akaba ahatanye n’abarimo Nunurai wo muri Zimbabwe.

Mu cyiciro cy’abafite imvugo igera kure harimo abanyarwandakazi babiri ari bo Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly n’umunyamakuru Mutesi Scovia.

Miss Umutesi Jolly umaze kwandika izina mu marushanwa y’ubwiza n’imideli mu Karere ahataniye mu cyiriro cy’abavuga rikagera kure.

Mutesi Scovia Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Mama Urwagasabo ahatanye mu cyiciro cy’abavuga rikagera kure.