wex24news

bari kuganira ku bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka ihuza ibihugu byombi

Ku wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, mu Karere ka Nyagatare, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 2 n’iya 5 zakiriye intumwa ziturutse mu ngabo za Uganda ziyobowe na Brig Gen Paul MUHANGUZI, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 aho bari mu nama y’iminsi itatu yiga ku bibazo by’mutekano byambukiranya umupaka.

Iyi nama ihuriyemo ingabo za RDF na UPDF zoherejwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda aho zigamije kuganira ku bijyanye n’umutekano w’uduce two ku mupaka, harimo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka.

Maj Gen Vincent NYAKARUNDI, akaba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yashimye byimazeyo ubwitange bwa UPDF mu kubungabunga umutekano no guteza imbere ubufatanye ku mipaka ihuriweho n’ibihugu byombi byi’ibituranyi.

Maj Gen Vincent NYAKARUNDI, yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza umubano wihariye usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi kandi bagafatanya gukemura ibibazo by’umutekano.

Iyi nama y’iminsi 3 ishimagira  umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na UPDF.