wex24news

batashye ikibuga cya Basketball cyubatswe muri ENDP Karubanda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda.

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye Umuryango Giants of Africa yagize ati “Iki kigo cyagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball ku rwego rukomeye. Iri si ishoramari mu bikorwaremezo gusa, ahubwo ni no kuyishora mu iterambere ry’urubyiruko.”

“Abana b’abakobwa rero mufite umukoro wo kukibyaza umusaruro kugira ngo mugere ku nzozi zanyu z’ejo hazaza.”

Masai Ujiri Umuyobozi wa Giants of Africa yagize ati “Hari amahirwe ku Rwanda rufite Perezida Kagame utayobora u Rwanda gusa ahubwo n’Isi muri rusange. Ngira ngo mwese muri kureba ibiri kubera mu Rwanda bya BAL [Basketball Africa League], ni ibyacu kandi nibyo twifuza.”

Philomène Nyirahuku Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira abana b’abakobwa ndetse asaba ko ikibuga cyubatswe cyazasakarwa bityo kigakinirwaho amanywa n’ijoro.