wex24news

biteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi ba comedy muri’Iwacu Summer Comedy Festival’

abakunzi b’urwenya biteguye abanyarwenya bakomeye barimo Seth Seka mu iserukiramuco rikomeye ‘Iwacu Summer Comedy Festival’.

Imyiteguro y’iserukiramuco rya Iwacu Summer Comedy igeze kure. Ndetse ku wa 04 Kamena 2024 ni bwo rizatangizwa ku mugaragaro i Rubavu.

Nyuma ku wa 07 Kamena 2024 rizakomeza ribere muri Bus aho rizagera mu bice bitandukanye, naho ku wa 09 Kamena 2024 abakunzi b’urwenya bazahurire mu gitaramo mbaturamugabo kizabera i Gikondo muri Expo Ground.

Doctall Kingsley mu batumiwe biteganijwe ko azagera mu Rwanda ku wa 07 Kamena.

Urutonde rw’abanyarwenya bazataramira abazitabira harimo Doctall Kingsley, Seth Seka, Joshua Joseph, Fred Rufendeke, Prince na Mushumba.