wex24news

Guverinoma ya RDC yahinduye isura

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 yatangaje abagize guverinoma nshya, abarimo Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga arasimbuzwa, Jean-Pierre Bemba wari Minisitiri w’Ingabo ahindurirwa inshingano.

Judith Suminwa Tuluka

Lutundula yasimbujwe Thérèse Kayikwamba Wagner. Bemba yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi n’inzira z’itumanaho, ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo asimburwa na Guy Mwadiamvita.

Peter Kazadi wari Minisitiri w’Umutekano w’Umutekano w’Imbere n’ibikorwa bya gasutamo yasimbuwe na Jacquelain Shabani Lukoo wabaye umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye na politiki n’amatora.

Minisitiri w’Ubutabera Rose Mutombo Kiese yasimbuwe na Constant Mutamba, Mbusa Nyamwisi wari Minisitiri ushinzwe ububanyi n’akarere asimbuzwa Didier Mazenga, Muhindo Nzangi aguma muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’icyaro, Alexis Gisaro aguma muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Imirimo ya Leta, Patrick Muyaya na we akomeza kuba Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC.

Minisitiri w’Intebe Suminwa ashyizeho guverinoma nshya nyuma yo guhabwa iyi nshingano na Perezida Tshisekedi tariki ya 1 Mata 2024. Igizwe n’abantu 54 barimo ba Visi Minisitiri w’Intebe, ba Minisitiri, ba Minisitiri bungirije n’abanyamabanga ba Leta.