wex24news

kutumvikana kwabo bisize Cameroon ifite abatoza babiri batandukanye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon, FECAFOOT ryarangije gushyiraho umutoza Dr Tinkeu Nguimgou nk’umutoza w’agateganyo wa Lions Indomptables mu gihe Minisiteri ya Siporo y’iki gihugu ikomeje gushimangira ko umutoza mukuru akiri Marc Brys.

FECAFOOT na Minisiteri ya Siporo muri Cameroon batangiye kurebana ay’ingwe muri Mata uyu mwaka ubwo uru rwego rwa Leta rwemezaga ko Brys abaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi FECAFOOT yaje kwemeza uyu mutoza gusa yanga abamwungirije bari bashyizweho an Minisiteri aho ayshyizeho abandi yitoranyirije.

Samuel Eto’o Fils uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon na Minisiteri ya Siporo muri iki gihugu. FECAFOOT mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Marc Brys, ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza na Federasiyo

Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils wahise usohaora itangazo ko uyu mutoza yirukanwe burundu.

Nyuma yo kumwirukana, Minisiteri ya Siporo na yo ikaba yatangaje ko Marc Brys akiri umutoza w’ikipe y’igihugu, aho n’uyu mubirigi yaje kubishimangira anemeza ko we akorera Minisiteri adakorera Federasiyo.