wex24news

ufite ubumuga bwo kutabona Kandidatire nk’umukandida depite wigenga

Habarugira Frederic w’imyaka 43, ufite ubumuga bwo kutabona yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kandidatire nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umudepite, mu matora ategerejwe muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, aho ibyangambwa byose yasabwaga yabitanze, NEC imubwira ko igiye kubisuzuma, hagira ikiburamo agasabwa kukizana.

Habarugira yagize ati: “Ni byiza itegeko nubwo riteganya umuntu umwe mu bafite ubumuga mu badepite, ntabwo ritubuza gutanga Kandidatire yihariye.”

Avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nimara kumwemerera kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite nta mbogamizi yumva azahura na zo n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona.

Haburigira atuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubumuga bwo kutabona yabugize buturutse kuri Gerenade umuntu yamuteye ikaza kumukomeretsa, ubwo yari mu myaka y’ubugimbi.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwakira kandidatire bikaba bisozanya n’uku kwezi kwa Gicurasi.