wex24news

Umuhinzi mworozi yatanze Kandidatire ku mwanya w’umudepite

shimwe Moise ukora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyamasheke yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye ku mwanya w’umudepite wigenga, asaba kwemererwa kwiyamamaza mu Matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, azaba muri Nyakanga 2024.

Ishimwe Moses yagize ati: “Kuzana Kandidatire yanjye ku mwanya w’umudepite nari maze gusobanukirwa icyo umudepite ari cyo, maze ndavuga nti reka nze mfashe igihugu cyanjye gutera imbere”.

Ishimwe usanzwe ari umuhinzi mworozi, avuga ko atari aka kazi azi gusa akora  kuko yagiye yihugura, asoma ibitabo bivuga kuri  politiki n’imiyoborere ku buryo yiyumvamo imbaraga n’ubushake bwo kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko. 

Yavuze ko kubona imikono 600 y’abamusinyira bemeza ko ari inyangamugayo nk’uko bisabwa na NEC, bitamworoheye ariko yaje kubigeraho.

Yemeza ko gushaka imikono azenguraka muri buri Karere,  byamutwaye amafaranga atari make ku buryo mu turere 30, buri Karere yatangaga ibihumbi bisaga 30.

Ishimwe yizera ko azagira 5% by’amajwi asabwa kugira ngo abe Umudepite,  ashingiye ku cyizere cy’uko muri buri Karere abamushyigikiye ari benshi, nibura hari abantu 30 kandi ko NEC nimara kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza  baziyongera.