wex24news

Umunyarwenya Dave Chappelle agiye gutaramira i Kigali

Umunyarwenya David Khari Webber Chappelle w’imyaka 50 uri mu bakomeye ku Isi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyitezwe kubera muri ‘Restaurant ya Kozo’ ku wa 30 Gicurasi 2024, ni mu gihe amatike yo kwinjiramo yaguraga ibihumbi 200Frw yamaze gushira ku isoko.

Mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo cy’uyu munyarwenya kibere i Kigali, amatike ye yose yari yamaze gushira ku isoko nubwo yari yihagazeho kuko winjira byasabaga kugura iy’ibihumbi 200Frw.

Abazitabira igitaramo cy’uyu munyarwenya babanje kumenyeshwa ko ntawemerewe kwinjiza igikoresho icyo aricyo cyose yaba igifata amajwi ndetse n’amafoto, yewe na telefone zigendanwa nta wemerewe kuzinjiza.

Ni umunyarwenya ubitse ibihembo bikomeye cyane ko kugeza ubu afite Emmy Awards esheshatu na Grammy Awards eshanu.