wex24news

yatangaje igihe azasoreza umwuga wo gutoza

Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelloti yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid azahita asezera ku mwuga wo gutoza.

Carlo Ancelotti 2023

Binyuze mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu gihugu cy’ u Butaliyani La Repubblica, uyu mutoza yatangajeko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid atazongera gukora umwuga wo gutoza umupira w’amaguru, ariko mu gihe ikipe ya Real Madrid yakomeza kumwifuza cyangwa ikamwongerera amasezerano yakomeza akayitoza.

Carlo Ancelotti ni we mutoza umaze gutwara Champions League inshuro nyinshi

Carlo Ancellotii ni umwe mu batoza babayeho bakomeye mu mateka ya ruhago ku isi hose, aho ari mu batoza bamaze kwegukana ibikombe byinshi bigera kuri 20, akaba afite umwihariko wo kuba umutoza wa mbere ufite ibikombe byinshi bya UEFA Champions League.

Ni we mutoza rukumbi umaze kugaragara mu mikino ya nyuma ya Champions League myinshi aho yatoje imikino ya nyuma igera kuri itandatu. ni we wenyine rukumbi ufite agahigo ko kuba yaratwaye ibikombe bya shampiyona muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’i Burayi mu bihugu birimo Espagne, u Butaliyani, u bwongereza, u Bufaransa ndetse n’ u Budage.

Real Madrid bategereje gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho bazahura n’ikipe ya Borussia Dortmund y’umutoza Edin Terzic watangaje ko biteguye kuba batsinda ikipe ya Real Madrid, mu gihe Real Madrid yazatwara iki gikombe yahita ikora amateka yo kwibikaho ibikombe bya UEFA Champions League inshuro zigera kuri 15.