wex24news

yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yarahataniye kuyobora akarere ubugira gatatu atsindwa

Umwarimu wo mu Karere ka Nyabihu, Hakizimana Innocent, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Hakizimana Innocent yatanze kandidatire ituzuye kuko hari ibyangombwa yabuze birimo icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’ikigaragaza ko umukandida nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaburetse.

NEC yamusabye gushaka ibyangombwa bibura akabiyishyikiriza, na we yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose akabishaka.

Mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu.

Hakizimana yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo no kuzamura urubyiruko mu myanya itandukanye, gushyiraho manda ku myanya y’ubuyobozi nka gitufu w’Umurenge no kuzamura umushahara ku barimu bijyanye n’umusaruro batanga.