wex24news

agiye gutanga ubuhamya mu giterane yahurijwemo na Patient Bizimana 

Meddy ndetse na Patient Bizimana bategerejwe mu giterane bazaririmbamo cyiswe “Arizona One Worship Concert” kizabera muri Leta ya Arizona mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri kiriya gihugu gushimira Imana ibyiza yabakoreye.

Ni igiterane kigiye kuba ku nshuro ya Mbere muri uyu mwaka cyateguwe n’Itorero God’s Solid Foundation Church, bisunze amagambo aboneka muri Yesaya 55:1 

Bigaragara ko kizabera mu nyubako ya Mesa Convention Center guhera saa kumi z’umugoroba. Mu bahanzi batangajwe bazafasha Abakristu kwegerana n’Imana, harimo Meddy, Patient Bizimana, Tumaine Byinshi, Lionel, Boaz, Bonke, Estherkeza, Japhet, Christian ndetse na Jimmy.

Pasiteri Dan Nkotanyi niwe wateguye kandi niwe uzayobora iki giterane. Ni mu gihe Pasiteri Edmond Kivuye na Dr Emmanuel Musinga bazagabura ijambo ry’Imana.

Meddy agiye gutanga ubuhamya muri iki giterane, mu gihe yamaze kugaragaza ko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza. Ndetse, agaragara muri iki gihe ari mu biterane bitandukanye, ashima Imana yamufashije kuba icyaremwe gishya.

Meddy avuga ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati “Nk’uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora ‘Gospel’ gusa.”

Meddy ategerejwe mu giterane “Arizona One Worship Concert” aho azagaruka ku rugendo rwe rw’umuziki, ndetse n’ukuntu yakiriye agakiza