wex24news

Flick yagizwe umutoza mushya wa FC Barcelona

Umudage Hansi Flick w’imyaka 59 yagizwe umutoza wa FC Barcelona mu gihe cy’imyaka ibiri, aho yasimbuye Xavi Hernández wirukanwe mu cyumweru gishize.

Joan Laporta poses with new coach Hansi Flick

 Yaherukaga mu kazi ubwo yatozaga Ikipe y’Igihugu y’u Budage ariko akaza gutandukana nayo muri Nzeri 2023.

Mu ijambo rye yagize ati “Ni ishema gukabya inzozi zo gusinyira iyi kipe. Natwaye ibikombe byinshi muri Bayern Munich ariko ndacyabisonzeye cyane. Nidukomeza muri uwo mujyo na Barcelona ndatekereza tuzagera kuri byinshi.

Uyu mwaka ntabwo wagenze neza kuri iyi kipe kuko yarushijwe amanota 10 na mukeba Real Madrid yegukanye Igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.