wex24news

Imirwano yaciye ibintu mu nkengero za Sake

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 zabyukiye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’Umujyi wa Sake, uherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by’inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”

Agace ka Mugunga FARDC yashinzemo imbunda ni ko gaherereyemo inkambi yaguyemo ibisasu tariki ya 3 Gicurasi 2024, byishe abasivili 35. Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, washinje izi ngabo guteza izi mpfu bitewe n’uko zashinze imbunda mu nkambi.