wex24news

yagiranye ibiganiro na mugenzi we William Ruto wa Kenya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Nairobi muri Kenya, mu rwego rwo rw’Inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yo muri uyu mwaka wa 2024 yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Ibiganiro by’abo bakuru b’Ibihugu byombi byibanze ahanini ku buryo bwo gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi Kenya n’u Rwanda.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Ruto nawe agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yari yitabiriye inama izwi nka CEO Forum, yabereye i Kigali.

Umubano w’u Rwanda na Kenya umaze gushinga imizi bishingiye ku bikorwa bihuza abaturage b’ibihugu byombi.

Ishoramari ry’Abanya-Kenya rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi. Nko mu burezi, Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM