wex24news

yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa gahunda ‘Enough’ ya World Vision 

Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador wa gahunda ‘Enough’ ya World Vision, iyi ikaba igamije kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ubwo hamurikwaga gahunda ya ‘Enough’, Israel Mbonyi yavuze ko nubwo adakunda kwiyita Brand Ambassador w’ikintu icyo ari cyo cyose kuko umuhamagaro we ari uguhagararira ubwami bw’Imana, atewe ishema no guhagararira iyi gahunda igamije kurengera ubuzima bw’abakiri bato.

Israel Mbonyi yahamagariye buri wese kugira umutima wo kugera ku bana bari mu byago by’imirire mibi n’igwingira.

World Vision yatangaje ko yashoye miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika ku rwego rw’Isi, muri iyi gahunda.