wex24news

yitabiriye imyitozo y’ingabo muri Turukiya

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye imyitozo y’Ingabo ihuriweho n’ibihugu bitandukanye iri kubera mu karere ka Izmir muri Turukiya.

Ibiro by’Ingabo z’u Rwanda byatangaje ko Gen Mubarakh yaherekejwe n’itsinda ry’abasirikare ba RDF. Biti “Itsinda ry’abasirikare ba RDF bayobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, ryitabiriye EFES-2024, imyitozo mpuzamahanga yo kurasa iba kabiri mu mwaka, iyoborwa na Turukiya. Iri kubera muri Izmir, Turukiya kuva tariki ya 29 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024.”

Iyi myitozo y’iminsi ibiri izwi nka EFES iri kugaragarizwamo ibikoresho byakozwe n’ibigo 47 bya gisirikare byo muri Turukiya, birimo imbunda nto n’inini, indege zitagira abapilote, kajugujugu, indege z’indwanyi ndetse n’ubwato bw’intambara.

Ingabo zirenga 1500 zaturutse mu bihugu 50 ndetse n’iza Turukiya 11.000 ni zo zitabiriye iyi myitozo. Hari kwerekanwa ubushobozi bwo kurwanira ahantu hose, hashingiwe ku mitwe igize ingabo z’ibi bihugu.

Minisiteri y’Ingabo za Turukiya yatangaje ko mbere y’uko itangira, abofisiye bakuru barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Turukiya, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka n’uw’Ingabo zirwanira mu kirere babanje kujya kugenzura imyiteguro yayo.