wex24news

abakinnyi 2 baserewe mu mwiherero w’Amavubi

Umunyezamu Muhawenayo Gad na Dushimimana Olivier ukina asatira izamu, basezerewe mu Amavubi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izahuramo na Bénin ndetse na Lesotho.

Basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu nyuma y’abandi batanu baherukaga ari bo Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel, Niyongira Patience, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène.

Nubwo abo bakinnyi basezerewe ariko hari abandi bakina hanze bageze mu mwiherero barimo Umunyezamu Maxime Wensess na Samuel Gueulette.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, basuye Amavubi aho iri mu mwiherero mu Bugesera.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.