wex24news

abimukira bayishakamo ubuhungira izajya ibohereza i burayi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kujya zohereza abimukira bo mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo bazishakamo ubuhungiro mu bihugu by’u Butaliyani n’u Bugereki.

A family walks through the desert after crossing the border wall

Amerika yashyizeho ibiro bishinzwe gufasha abashaka ubuhungiro no kuba abimukira mu bihugu bitandukanye birimo Colombia, Costa Rica, Ecuador, na Guatemala hagamijwe gukemura ikibazo cy’abambuka imipaka binyuranye n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko bakiri mu biganiro n’ibihugu ngo byinjire muri iyi gahunda.

Kuva mu 2021 ubwo Perezida Biden yakuragaho itegeko rikumira abimukira muri Amerika, abinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko bariyongereye.

U Bugereki n’u Butaliyani ntacyo byari byatangaza kuri aya makuru, ariko ni ibihugu bimaze igihe byakira abimukira bambuka inyanja ya Méditerranée baa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bajya mu Burayi.

Inyandiko za Amerika zagiye hanze zigaragaza ko ubusabe bw’abantu ibihumbi 10 ari bwo bwasuzumwe muri gahunda yo gusaba ubuhungiro, aho basabwa kwerekana ko bahunze kwicwa biturutse kubera ibitekerezo bya politike, idini n’izindi zitandukanye.