wex24news

ahamijwe ibyaha 34 bifitanye isano n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika, yahamijwe ibyaha 34 akurikiranyweho bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, ku mafaranga bivugwa ko yishyuye Stormy Daniels.

Urubanza rwa Donald Trump rwakomeje kuri uyu wa Kane Tariki 30 Gicurasi mu 2024, mu Rukiko rw’i Manhattan muri New York. Ni urubanza rwari rwanitabiriwe n’uyu mugabo ku giti cye.

Urukiko rwatangaje ko Donald Trump ahamwa n’ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano Byose bifitanye isano n’amafaranga yishuye Stormy Daniels. Trump abaye umuntu wa mbere wabaye Perezida wa Amerika uhamijwe ibyaha n’urukiko.

Muri iki kirego, Trump yahamijwe guhimba inyandiko agamije guhishira ibyaha yakoze. Ashobora gukatirwa igihano kiri hejuru y’imyaka ijana.