wex24news

Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja rwapfuye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi, mu Karere ka Musanze muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo ryigisha Ubuvuzi bw’amatungo, hatoraguwe uruhinja mu musarane rwapfuye.

INES Main Campus in Musanze District.The 13th African Association of Remote Sensing of the Environment  International Conference will run  from October 24 to 28, 2022 at Kigali Conference and Exhibition.

Amakuru y’uko uru ruhinja ruri mu musarane yatangiye gucicikana ahagana Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 aribwo batangiye imirimo yo kurushakisha kugeza ubwo rwabonekaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

SP Jean Bosco Mwiseneza Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati “Yego nibyo ku wa 30/05/2024 saa 15:00’ muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12 na 24 ruvutse. Umurambo wanjyanwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma. Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja.”

Ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.”