wex24news

Ukraine ishobora kwemererwa kurasa mu Burusiya

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa NATO, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 bahuriye i Prague muri Repubulika ya Tchèque kugira ngo bafate icyemezo ku cyifuzo cya Ukraine cyo gukoresha intwaro ziremereye batanga, izikoreshe irasa mu Burusiya.

Our experts decipher NATO’s new Strategic Concept

Iyi nama y’iminsi ibiri yateguraga izahuriza abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nyakanga 2024.

Kuva u Burusiya bwashoza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, ibihugu byo muri NATO byakomeje kuyiha ubufasha burimo intwaro kugira ngo ishobore kwirwanaho.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ndetse n’abagize guverinoma y’igihugu cye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, bagaragaje ko ibihugu bya NATO nibyohereza ingabo muri Ukraine cyangwa intwaro nzabyo zikarasa mu Burusiya, bizaba bisobanuye ko byinjiye muri iyi ntambara byeruye. Babiteguje kwirengera ingaruka zabyo.

Doorstep statement by NATO Secretary General Jens Stoltenberg

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye gukuraho imbogamizi zituma U

Antonio Tajani Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, we yatangaje ko igihugu cye kitazemerera Ukraine gukoresha intwaro kizayiha, kirasa mu Burusiya. Ati “Intwaro zose ziva mu Burusiya zizakoreshwa imbere muri Ukraine

NATO ni umuryango ugizwe n’ibihugu 32 bihuje intego yo gutabarana ariko hari ubwo yinjira no mu bibazo by’ibihugu bitari ibinyamuryango, ikabikemura yifashishije imbaraga za gisirikare.