wex24news

yahize kwisubiza Irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Cricket ifite icyizere cyo kwisubiza Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 10 aho ryitabiriwe n’ibihugu umunani.

Rwanda women’s cricket team face host Uganda in the opening match of the 2023 Victoria Series Tournament. Courtesy

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.

Iri rushanwa ryiswe “T-20 International Women’s Tournament” ryitabiriwe n’ibihugu kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 8 Kamena 2024 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Byiringiro Emmanuel Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda yagize  “Icyizere kirahari nk’uko intego yacu ibivuga, dukura kuri buri ntambwe. Ubu ntitujya mu irushanwa tugiye kwitabira, tujyayo tugiye kurushanwa. Ubu amakipe aza yikandagira azi ko igikombe kirasigara mu Rwanda. Aho ikipe yacu igeze ubu, irakomeye kandi ndizera ko tuzitwara neza.”

yongeyeho ko kuba iri rushanwa ari ryo rya mbere ryitabirwa n’ibihugu byinshi mu bagore byatumye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani bishaka kuryitabira nubwo bitakunze.